gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu Rwanda, bamwe mu banyagihugu ba ntahonikora bo mu murenge wa Cyanzarwe uri mu karere ka Rubavu bugarijwe n’ikibazo co kudashobora kwivuza kubera ubukene. Muri Libiya, intambara yashyamiranyije imirwi ibiri ya gisirikare ku murwa mukuru Tripoli yahitanye abantu 27 ikomeretsa abandi 106.
Iwanyu mu ntara
Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro urigereranije ku idolari ry’Amerika kandi ko umusaruro w’ibihingwa wagabanutse. Mu Burundi, abaturage bazasabazwa niba imibare yagenwe mu masezerano y'i Arusha kw'igabana ry’ubutegetsi hashingiwe ku bwoko yubahirizwa
Amakuru y'Akarere
Mu Rwanda, abatwara abagenzi kuri moto ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe kubamenyera ubwishingizi byabo.Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu baravuga ko kubera amikoro make batabasha kubona ubuvuzi.Ubudage bushyigikiye ibihano ku basirikare muri Nijeri.