Mu Rwanda leta imaze iminsi isenya amazu ari hafi y’umugezi witwa Sebeya mu rusisiro rw’ahitwa kuri Mahoko mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’igihugu. Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwimura abaturage ahafatwa nkahashobora kwibasirwa n’ibiza.