gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Ibitaro by’inkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda bifite ingorane zikomeye z’imiti. Abaturage ba Teritware ya Fizi bahangayikishijwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika adasiba kwiyongera. Naho Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yiteguye kwegukana manda ya gatanu mu matora atangira uyu munsi.
Iwanyu mu ntara
Muri Uganda impunzi zo mu nkambi ya Nakivale zirataka ibura ry’imiti. Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo imyuzure ituruka ku kiyaga Tanganyika ibangamiye imiryango irenga 800 y’impuzi z’Abarundi bari muri territwari ya Fizi. Mu Burusiya, abaturage baratangira amatora y’umukuru w’igihugu.
Amakuru y'Akarere
Leta y'Uburundi yihanije abaturage bambukana ibicuruzwa mu Rwanda ko bazahanwa nk’abanzi b’igihugu. Mu Rwanda Abaturage b’ i Musanze bugarijwe n’umutekano muke. Agatsiko k’amabandi biyita ‘Aba pabliki’ bibasiye abaturage. Zimbabwe n’Afurika y’Epfo biyemeje kubonera abaturage babo amazi meza.