Kw’itariki ya 8 y’ukwezi kwa 3, uko umwaka utashye, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ariko baracyahura n’ihohoterwa ryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina. Gufata ku ngufu byabaye intwaro yo mu ntambara. Ibi bibaviramo ingaruka zikomeye babana nazo ubuzima bwabo bwose.