gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Umuryango SADC urateganya kohereza ingabo z’amahoro mu burasirazuba bwa Kongo. Mu Rwanda, imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, ifite ingaruka no ku burezi. Mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yaraye agejejwe muri gereza nkuru ya Ngozi gufungirwayo.
Iwanyu mu ntara
Abantu barindwi ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’inkangu muri Komini Isare. Muri RDC, abantu barenga 140 baraye bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro. Mu Rwanda, ababuriye ababo mu birombe by’amabuye y'agaciro mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye, barasaba guhabwa ubutabera.
Amakuru y'Akarere
Mu Burundi, abantu 7 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana bahitanywe n'inkangu zabaye muri komine Isare mu ntara ya Bujumbura. Abakoresha Twitter mu Burundi bavuga ko ubutegetsi bubima amakuru. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga muri Sudani
Amakuru ku Mugoroba
Mu Burundi bamwe mu basenyewe n’imyuzure mu ntara ya Rumonge barashinja ubutegetsi gutanga amazu bari bahawe nk’imfashanyo. Muri RDC, abarenga 150 baraye bahitanywe n’inkangu yarituye umusozi ucukurwamo amabuye y’agaciro. Loni yatangaje ko abantu bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga muri Sudani.