gahunda y'itangazamakuru

Ejo
Ejo ni ikiganiro cy'iminota 30 gitegurwa n'urubyiruko rwo mu Rwanda, kibanda ku bibazo binyuranye ruhura na byo. Ibyo birimo kwihangira imirimo, guteza imbere umuco wo kuganiro mu cyubahiro, no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika.
Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu muri ONU yakuyeho itsinda ry'impuguke zikora iperereza ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Umuryango w'Abibumbye, ONU, urasaba Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushyiraho inzego z'ubutabera z'inzibacyuho kugirango yivane mu bwicanyi budashira. Indwara ya Ebola yongeye kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ayo makuru yemejwe na raporo yavuye muri laboratwali nkuru y'igihugu ejo ku wa gatanu.