gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Umuyobozi w’intara ya Kivu ya ruguru, liyetena jenerali Constant Ndima Kongba, yahagaritswe ku mirimo ye, asimburwa n’undi musirikare. Mu Burundi, abantu barenga 30 bamaze kwandura korera yadutse mu gisagara cya Bujumbura no mu ntara ya Cibitoke. Perezida Joe Biden azitabira inama ya G20 mu Buhindi.
Murisanga
Inzobere mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko itungo iryo ariryo ryose, rigomba kwitabwaho, rikagaburirwa, rikavurwa, rigakorerwa isuku n’ibindi. Nyamara, inyamaswa nto zibana n’abantu mu ngo, ntizitabwaho uko bikwiye ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwazo, no ku bw’abantu bari mu rugo.
Amakuru y'Akarere
Kiriziya Katorika iri mu mwaka wayo w’125 imaze ishinze imizi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Yamariye iki ibihugu birimo u Rwanda n’Uburundi? Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nijeriya bagamije ko ivyavuye mu matora biseswa. Ali Bongo Ondimba yahoze ari prezida wa Gabon aridegemvya.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Rwanda Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwaburanishije urubanza ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bantu icyenda barimo abahoze ari abayobozi ba gereza ya Rubavu. Ubutegetsi bwa gisirikare muri Gabon bwarekuye Ali Bongo wahoze ari perezida ubu ashobora gukora ingendo mu mahanga