gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Rudasingwa Theogene wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR arasubiza ku magambo ya Perezida Kagame yo kugaya bamwe mu bahoze muri iryo shyaka bahunze. Mu Burundi, abantu 18 bahoze muri RED Tabara bakatiwe burundu. Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika aragezwa mu rukiko uyu munsi i New York.
Murisanga
Mu kiganiro Murisanga turagaruka ku kibazo cy’urugomo rukorerwa abagore. Imwe mu ntego z’ishami rya ONU ryita ku bagore, ni ukurandura urugomo rubakorerwa. Uyu muryango uvuga umugore 1 muri 3 kw’isi, ahura n’ihohoterwa ryo ku mubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, ahanini akorerwa n’uwo bakundana.
Amakuru y'Akarere
Prezida William Ruto wa Kenya ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda Donald Trump, wabaye perezida w’Amerika uyu munsi aritaba urukiko rwa Manhattan mu mujyi wa New York Igihugu cya Finlande cyinjiye ku mugaragaro mu muryango wo gutabarana uhuza ibihugu by’Uburayi n’Amerika OTAN
Amakuru ku Mugoroba
Umufasha wa perezida w'Uburundi, Angeline Ndayishimiye, aherutse guha imfashanyo y'umuceri ungana na toni 25 mugenzi we wo muri Gineya Ekwatoriyari. Donald Trump, wabaye perezida w’Amerika, mu kanya aritaba urukiko rwa Manhattan mu mujyi wa New York Igihugu cya Finlande cyinjiye muri OTAN.