gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Imyigaragambyo yabaye kuwa gatatu mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo, yasabaga ingabo z’amahanga kuva mu gihugu, yatwaye abantu ubuzima. Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite impungenge z’uko imishyikirano hagati y’Uburusiya na Koreya ya ruguru, mu bijyanye n’intwaro, ikataje.
Iwanyu mu ntara
Mu Rwanda, abasirikare bo ku ipeti rya Jenerali bagera muri 12 bagiriye icyarimwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Abaturage ba Gabon baragaza ko bishimiye Kudeta yabaye kuwa gatatu. Abaharanira uburenganzira bw’abanyamakuru baratabariza umunyamakuru Floriane Irangabiye umaze umwaka afungiye mu Burundi.
Amakuru ku Mugoroba
Reta y’Uburundi isaba abadashoboye gukora akazi ko kudandaza isukari mu nyungu z’abanyagihugu kukavamo. Umuriro wadutse mu nzu y’amagorofa atanu muri Afurika y’epfo wahitanye abarenga 70. Nijeri yatse ubudahangarwa ambasaderi w’Ubufaransa muri ico gihugu. Noruveje kizokugara ambasade yaco muri Mali