gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Bwana Christopher Kayumba, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ejo yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro. Araburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch urashinja u Rwanda guhohotera abatinganyi n'inzererezi. U Rwanda rurabihakana Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu iranenga uburyo guverinoma yaka inguzanyo itarategura neza imishinga iteganya gushoramo ayo mafaranga. Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko ryaciwe umugongo n'icyegeranyo cy'amabi yakorewe abakobwa n'abagore muri Kongo Muri Uganda, bamwe mu mpunzi z’Abarundi n’Abanyarwada bari mu nkambi ya Nakivale, bamaze imyaka myinshi muri icyo gihugu baravuga ko bazaguma Bateganya kugumayo burundu
Murisanga
Murisanga (1400-1500 UTC): Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, muri raporo y’umwaka wa 2019 ivuga ko kw’isi hose abantu barenga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri, babana n'ubumuga bwo kutabona cyangwa bafite ibibazo byo kutabona neza, kandi ko abarenga miliyari imwe byabaye ngombwa ko babana n’indwara zashoboraga kuvurwa, kubera ko batabashije kubona ababitaho uko bikwiye. Ibibazo by’amaso bituruka ku ki? Hari icyo umuntu yakora ngo abungabunge ubuzima bw’amaso? Ugize ubwo burwayi yakora iki? Ibyo ni bimwe mubyo tuganiraho uyu munsi mu kiganiro Murisanga n'inzobere mu buvuzi no kubaga amaso.
Amakuru y'Akarere
Ingingo z'Ingenzi: Kuri uyu wa gatatu, abagore bane bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro muri groupement ya Balala, mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Bari mu nzira bagana mu isoko rya Lusenda. Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda irasaba Papa Faransisiko ko Nyakwigendera Rugamba Cyprien, umugore we n’abana babo barindwi bapfanye, bashyirwa mu rwego rw’Abahire, ruganisha ku butagatifu. Mu Rwanda, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta imaze ukwezi iganira n’ibigo bya leta na za ministeri kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Raporo igaragaza ko ibigo hafi ya byose bimaze gutumizwa bicunga nabi umutungo wa leta.
Amakuru Agezweho ku Mugoroba wa 29/9/2021
Ingingo nkuru zigize amakuru yo kuri uyu wa gatatu: Mu Burundi, habandanya kuvugwa ibitero vy'abitwaje ibirwanisho. Mu Rwanda, Kiliziya Katorika isaba Papa Faransisiko ko umuryango wa Nyakwigendera Rugamba Cyprien woshirwa mu rwego rw’Abahire, ruganisha ku Bweranda. Muri Tuniziya, ku ncuro ya mbere, habonetse umugore wa mbere aja mu mabanga akomeye y'igihugu.