gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Perezida Evariste Ndayishimiye aratangaza ko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rufasha mu gucunga imbibe z'igihugu. Mu Rwanda Leta yasinyanye amasezerano y’imyaka 5 yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramali na Bayen Munich. Perezida Bola Tinubu wa Nijeriya azaganira na Perezida Biden w’Amerika.
Iwanyu mu ntara
Perezida Kagame yavuze ko nibiba ngombwa hazakoreshwa imbaraga kugirango abashka kugarura kwironda kw’amoko mu Rwanda bacogozwe. Prezida w’Uburundi yaburiye bamwe mu bayobozi bataratangiza inshingano zabo uko bikwiye. Indwara y’umutima ikomeje kugaragara mu bakiri bato, hirya no hino ku isi.
Murisanga
Uburusiya bwemeje ko Yevgeny Prigozhin umukuru w’umutwe w’ingabo za Wagner yaguye mu ndege yahanukiye mu karere ka Tver mu majyaruguru y’umurwa mukuru Moscow ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Urupfu rwe rufite izihe ngaruka ku hazaza h’ingabo za Wagner haba muri Afurika cyangwa muri Ukraine?