gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Ikiganiro- mpaka hagati ya Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida cyaranzwe n’ubushyamirane.Mu Rwanda, abantu batatu baraye baguye mu mpanuka y’imodoka ubwo bajyaga kwamamaza Perezida Kagame i Huye. Mu Burundi abaturage b’i Makamba barasaba leta kubaha amashanyarazi
Iwanyu mu ntara
Ikiganiro-mpaka hagati ya Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump cyaranzwe n’ubushyamirane. Mu Burundi, hirya no hino mu ntara ibinyobwa bikorwa n’uruganda Brarudi bikomeje kuba bike. Dufite n'ikiganiro ku bagore bakora umurimo wo kwikorera imizigo ku mupaka w'u Rwanda na Kongo.
Amakuru ku Mugoroba
Perezida Joe Biden w’Amerika na Donald Trump wahoze ari perezida baraye bagiranye ikiganiro-mpaka cya mbere cyo kwitegura amatora.Abagize Leta y’Uburundi basubije bimwe mu bibazo by’abanyamakuru n’abanyagihugu bari mu ntara ya Makamba.Ishyaka ANC ntirirabasha gushyiraho guverinoma.