gahunda y'itangazamakuru
16:00 - 16:59
Murisanga
Itsinda rigizwe n’abaganga, abaforomo n’abaforomokazi b’Abanyarwanda batuye muri Amerika vuba bazajya mu Rwanda. Bazaba bagiye guhererekanya ubumenyi n’abagenzi babo bakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Mu kiganiro Murisanga cya none turavugisha bamwe muri izo nzobere zitegura kujya mu Rwanda.
19:30 - 19:59
Amakuru ku Mugoroba
Mu Burundi abasirikare barenga 240 banze kujya kurwana muri Kongo baba bafunzwe. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside gufungwa burundu. Igitero cyagabwe ku kigo gishinzwe umutekano wo mu gihugu mu murwa mukuru wa Cadi cyahitanye abantu batari bake.