gahunda y'itangazamakuru
18:00 - 18:30
Amakuru y'Akarere
Imirwano hagati y’ingabo za Kongo na Nyatura yahitanye abantu icumi muti Masisi. Umukuru w’urwego rw’ububanyi n’amaganga rw’Ubulayi arasaba Afrika y’Epfo kumvisha Uburusiya guhagarika intambara muri Ukraine. Minisitiri w’imali wa USA yaganiriye iby’ibihano ku Burusiya n’abayobozi ba Afrika.
19:30 - 19:59
Amakuru ku Mugoroba
Reta mu Burundi yafashe amahera yose ari ku makonte ya kompanyi yo gutumatumanako Econet. Muri Ukraine, ingabo z’igihugu n’iz’Uburusiya zarwaniye cyane mu burasirazuba bw’igihugu. Indege z’intambara zarashe mu ntara ya Gaza muri Palestina. PAM muri Uganda igeye kwita ku mpunzi zitishoboye zonyine.