gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu Rwanda haraye habaye umutingito wasenye amazu atari make mu karere ka Karongi. Mu Burundi ababuriye ababo mu bwicanyi bwa Ruhagarika intara ya Cibitoke mu 2018 basaba Reta kubatabara. Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko igisirikare cishe bamwe mu bayobozi b’abarwanyi ba leta ya Kiyisilamu
Iwanyu mu ntara
Ababuriye ababo mu bwicanyi bwa Ruhagarika mu Cibitoke mu 2018 basaba Leta kubafata nk’abadafite amikoro. Igitero ca Uganda, cyahitanye bamwe mu bayobozi ba ADF. Prezida Macron yatangaje ko agiye gukura uwari ahagarariye Ubufaransa muri Nijeri, bukanasesa amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare.
Murisanga
Mu kwezi gutaha, isi yose izazirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe. Mu Rwanda, umuryango ARCT Ruhuka ukora ubujyanama mu by'ihungabana wo urazirikana imyaka 25 umaze utangiye. Mbega ikibazo cy’ihungabana cyifashe gute mu Rwanda no mu karere muri iki gihe no mu gihe cyashize.
Amakuru ku Mugoroba
Prezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi yahumurije abarundi ko atekanya kandi ko n’igihugu kitajegajega. Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri teritware ya Nyiragongo baratabaza ko bibasiwe n’andi moko.Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Etiyopiya n’abarwanyi bo mu ntara ya Amhara.