gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu Burundi Depite Agathon Rwasa aratangaza ko nta tegeko ishyaka rye ryishe muri mitingi ebyiri riheruka gukoresha. Mu Rwanda inkongi y’umuriro yongeye kwibasira igice kimwe cy’ahitwa Agakinjiro ka Gisozi. Mu Budage Polisi yatatanije abaharanira uburenganzira bwa muntu bari mu myigaragambyo.
Iwanyu mu ntara
Ishyaka CNL mu Burundi rirahakana ibyo rishinjwa byo gukora inama mu buryo budakurikije amategeko. Guverneri w’intara ya Florida, Ron De Santis yarayare atangaje ko atangiye kwiyamamariza umwanya wa Preida wa Amerika. Umurimbyi w’icyamamare umunyamerikakazi Tina Turner yitabye Imana afite imyaka 83.
Amakuru y'Akarere
Fulgence Kayishema ukekwaho ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yatawe muri yombi ejo kuwa gatatu muri Afurika y’epfo. Mu ntara ya Kivu y’epfo muri RDC hatangijwe gahunda yo gukingira indwara y’iseru Ukraine iratangaza ko yarashe indege z’intambara za Drone 36 z’Uburusiya.
Amakuru ku Mugoroba
Kuri iyi tariki ya 25 uku kwezi kwa gatanu ni isabukuru y’imyaka 75 hashyizweho ingabo z’amahoro za ONU. Umunyarwanda Fulgence Kayishema akekwaho ibyaha bya jenoside mu Rwanda mu 1994, yaraye atawe muri yombi muri Afurika y’epfo. Hashize imyaka 60 Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, OUA, ushinzwe.