gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Umukuru wa kiliziya Gatolika muri Kongo, Kardinali Fridolin Ambongo, yavuze ko amatora yabaye mu gihugu cye ari akavuyo gakabije kari kateguwe neza. Muri Ukraine, Abakristu ba Kiliziya “Orthodoxe” bijihije bwa mbere umunsi mukuru wa Noheli kuva bitandukanije na Kiliziya “Orthodoxe” y’Uburusiya.
Amakuru y'Akarere
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Antoine Kardinali Kambanda asaba abakristu gushyira imbere agaciro k’umuryango. Naho I Vatikani, mu muhango wo gutura igitambo cya misa Papa Fransisko yatabarije abaturage bo mu ntara ya Gaza. Mu ntara ya Kivu y’epfo inkangu yatewe n’imvura yahitanye abantu 4
Amakuru ku Mugoroba
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Antoine Kardinali Kambanda yavuze ko ababajwe no kuba I Betelehemu aho yezu yavukiye batabashije kwizihiza Noheli. Papa Fransisko yatabarije abaturage bo mu ntara ya Gaza bugarijwe n’intambara. Muri Kongo inkangu yatewe n’imvura nyinshi yahitanye abantu bane.