Reta ya Kongo ivuga ryo u Rwanda rwarashe indege yayo ku butaka bwa Kongo. Amerika itangaza ko yishe aba al shabab 2 muri Somaliya. abana 200 bariko basaba ubuhungiro mu Bwongereza baraburiwe irengero
Repubulika ya demokarasi ya Kongo yamaganye icyo yise igitero ku ndege yayo y’intambara ivuga ko yarashwe n’u Rwanda iri mu kirere cya Goma. Mu Rwanda haratangira iserukiramuco ryo kwimakaza umuco nyafurika Amerika yatangaje ko yagabye igitero cy’indege kuri al-Shabab muri Somaliya
#Murisanga. Imiti yongera ingufu z’imibonano mpuzabitsina yakorewe abagabo bakuze cyangwa abagabo bubatse bafite uburwayi. Kuki abakiri bato nabo bashaka kuyifata muri iki gihe biyongera? Ingaruka ku buzima bwabo ni izihe? Ni mu kanya saa kumi.
Abarwanyi b'umutwe wa M23 bigaruriye utundi duce mu burasirazuba bwa Kongo Impunzi nshya z’abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Rwanda bafite ibibazo by’ubiribwa n’aho kuba Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangije imirimo yo gucukura peteroli mu kiyaga cya Albert.
Umwami wa groupement ya Batombwe mu burasirazuba bwa Kongo yategetse ko imirimo yose y’ubucuruzi ikorerwa hanze y'inkambi ya Mulongwe; Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Tanzaniya, Tundu Lissu, Yatahutse Papa Francisco yavuze ko kubana kw’abahuje ibitsina atari icyaha.