gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali mu Rwanda, hateganijwe cyamunara yo kugurisha hoteli y’umuryango wa Assinapol Rwaigara. Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje iyo nzu igurishwa kubera umwenda uvugwa ko uwo muryango ufitiye banki yitwa COGEBANK. Umuryango wa Rwigara uvuga ko nta mwenda ufitiye iyo banki kandi ko ubifitiye gihamya. Urubanza rw’ubujurire busaba ihagarikwa ry’iyo cyamunara rwari ruteganijwe kuri uyu wa kane rwimuriwe kuwa mbere, ariko cyamunara iraba kuri uyu wa gatanu.
Murisanga
Taliki ya 25 z'ukwa cyenda ni isabukuru y'imyaka 60 ya Kamarampaka. Kamarampaka yabaye ku itariki ya 25 y'ukwa cyenda 1961 ikoreshejwe na ONU, ikuraho ubwami, u Rwanda ruhitamo inzira ya Repubulika. Uwo munsi habaye n'andi matora ariko atajya avugwa. Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi barenga miliyoni 1,300 batoye bwa mbere na mbere inteko ishinga amategeko. Bityo, Abanyarwandakazi babonye uburenganzira bwo gutora mbere y'abagore bo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi. Kuki aya matora y'inteko ishinga amategeko atajya avugwa, hakavugwa Kamarampaka gusa? Ni mu kiganiro Murisanga.
Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC) Mu Burundi Ikindi gitero cya grenade cyahitanye abantu babiri mu mujyi wa Bujumbura. Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique. Uyu munsi yasuye kandi aganira n’ingabo z’u Rwanda zabohoje intara ya Cabo Delgado
Amakuru ku Mugoroba
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique. Uyu munsi yasuye kandi aganira n’ingabo z’u Rwanda zabohoje intara ya Cabo Delgado Mu Burundi ikindi gitero cya grenade cyahitanye abantu babiri mu mujyi wa Bujumbura. Aho mu Burundfi kandi, leta yahagaritse ibirori n'imihango byo mu miryango byose byabaga hagati mu cyumweru. Bizajya biba muri weekend gusa. Ibyemewe ni ibirebana n'imihango yo ku bitabye Imana. Ni mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya virusi ya Corona.