gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu Burundi umuryango Ligue Iteka uravuga ko mu myaka itatu ishize abantu barenga 1700 bishwe muri icyo gihugu. Muri Sudani impande zishyamiranye zarenze ku masezerano yo guhagarika intambara. Perezida Volodymyr Zelensky, yaraye asuye ingabo z’igihugu cye ziri ku rugamba mu ntara ya Donetsk.
Amakuru y'Akarere
Mu Burundi Depite Agathon Rwasa aratangaza ko nta tegeko ishyaka rye ryishe mu nama ebyiri riheruka gukoresha. Leta ya Kongo yongeye gushinja u Rwanda kuyisahura isaba CPI kubikurikirana. Muri Amerika, umusore w’imyaka 19 y’amavuko akurikiranweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi Perezida wa Amerika
Amakuru ku Mugoroba
I Kigali mu Rwanda, inkongi y’umuriro yaraye yibasiye igice kimwe cy’agakinjiro ka Gisozi. Leta ya Kongo yongeye gushinja u Rwanda kuyisahura, isaba CPI kubikurikirana. Minisitiri w’Ubwongereza Madamu Suella Braverman arashinjwa kunanirwa gushyira ahabona imikoranire yagiranye na leta y’u Rwanda