gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
RDC: Muri Kivu ya ruguru Hakomeje intambara ikomeye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ONU ishobora kurekura Umunyarwanda Kabuga Felisiyani ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside USA: Abaturage benshi ntibarahitamo uwo bazatora mu gihe itora rya perezida ari mu byumweru bibiri
Murisanga
Mu kiganiro Murisanga cy’uyu munsi, turaganira ku kamaro ko kugira bagiteri nziza zifasha kwirinda indwara zimwe na zimwe. Umutumirwa aratubwira uko bigenda iyo izo bagiteri nziza zibaye nke, anatubwire bimwe mu biribwa twafata bikatwongerera utwo dukoko tuba mu muntu ariko tutaboneshwa amaso.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Burundi amazi y’ikiyaga cya Tanganyika n’uruzi rwa Rusizi yarenze inkombe abangamiye ubuzima bw’abantu babyegereye. Mozambike: Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Burkina Faso: Abarwanyi ba kisilamu baba bakoresha rwihishwa ibice by’amajyaruguru ya Gana.