gahunda y'itangazamakuru
Murisanga
Mu karere ka Rubavu ko mu Rwanda hamaze iminsi humvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo ubujura, ubwicanyi n’urundi rugomo. Inshuro zirenze imwe, inzego z’umutekano zarashe bamwe mu baturage bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi zivuga ko bazirwanyije. Mu kiganiro Murisanga ni byo tuganiraho.
Amakuru y'Akarere
Abatwa muri Uganda barasaba Leta kubashumbusha ibyabo babuze ubwo birukanywaga mu mashyamba babagamo mu myaka 30 ishize. Amerika yongeye gusaba u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23.Imitwe y'abarwanyi bo mu ntara ya Gaza, muri Palestina yarashe ibisasu bya roketi muri Israeli.
Amakuru ku Mugoroba
Muri Burkina Faso, imibiri ya Thomas Sankara na bagenzi be bicanywe mu 1987 yongeye gushyingurwa. Leta ya Zimbabwe izishyura abahinzi b'Abazungu yambuye ibyanya byabo mu gihe cy'imyaka icumi. Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23.