gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu burasirazuba bwa RDC abantu 8 bahitanywe n’inkongi y’umuriro mu nkambi ya Mushonezo y’abakuwe mu byabo n’imyuzure. CEDEAO yemeje umunsi ntakuka wo kohereza ingabo zo kugarura ubutegetsi bwa demokarasi muri Nijeri. Esipanye imaze kwegukana igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu bagore
Iwanyu mu ntara
Abantu 8 baguye mu nkongi y’umuriro yatwitse amazu arenga 400 mu nkambi ya Mushonezo y’abateshejwe ibyabo n’imyuzure muri Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’epfo. Gen Abdourahamane Tchiani wafashe ubutegetsi mu gihugu cya Niger yatangaje ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka itatu.
Amakuru ku Mugoroba
Papa Fransisiko, yagiranye ibiganiro n'umukuru w'ibiro bikuru vya gisirikare muri Amerika. Mu Burundi Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura OPB rugiye kuvugururwa nyuma y’imyaka 8 rudakora. Umuryango CEDEAO wanze imyaka itatu ya leta y’inzibacyuho abahiritse ubutegetsi muri nijeri bifuza.