Igisirikare cy’Uburundi FDNB kirashinja televiziyo y’u Rwanda gutanga amakuru y'ibinyoma ku bikorwa by'ingabo z'Uburundi muri RDC. Ubwongereza buhanganye n’Urukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu ku kibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.
Dusangire Ijambo ni ikiganiro kigamije gutoza abantu umuco wo kujya impaka, kuganira no gutanga ibitekerezo, bavuga ku bibazo batumvikanaho. Muri iki kiganiro, dushyira imbere ubwubahane no gushyira mu gaciro hagati y’abaganira.
Murisanga itumira umutumirwa, cyangwa abatumirwa kugirango baganira n'abakunzi ba Radiyo Ijwi ry'Amerika. Aha duha ijambo abantu bivufa kuganira n'abatumirwa bacu, batanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye bireba ubuzima b'abantu.
Muri Uganda umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi arashaka kurega ibiro by’umukuru w’igihugu mu rukiko kubera ingengo y’imali igenerwa perezida. Mu Burundi kandi ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe byateye amakenga ko umusaruro ushobora kuba mubi.