gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangije uruganda rwa sima muri Muhanga. Buri mwaka tariki 02 ukwezi kwa 8, Repubulika ya demokarasi ya Kongo izajya yibuka abantu barenga miliyoni 15 bazize intambara. Minisitiri w’intebe wa Nijeri arahamagarira amahanga gutesha agaciro kudeta yabaye mu gihugu cye.
Murisanga
Itariki ya mbere y’ukwa 8 isi yijihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri y’ibihaha.OMS vuga ko kanseri y’ibihaha ari iya kabiri mu zica abantu benshi kw’isi. Kanseri y’ibihaha kandi ni yo ya mbere abagabo barwara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Bimeze bite mu Burundi?
Amakuru y'Akarere
Guhera tariki ya mbere y‘ukwezi kwa 9 gutaha, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifungwa saa munani z’ijoro muri wikendi na saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi. Abafransa ba mbere bakuwe muri Nijeri n'indege bageze i Paris mu Bufransa. Ingabo za Etiyopiya zasakiranye n’abarwanyi bo mu bwoko Amhara.
Amakuru ku Mugoroba
Buri mwaka tariki ya 2 ukwezi kwa 8, Kongo izajya yibuka abantu barenga miliyoni 15 bazize intambara. Uwahoze ari prezida wa Kotedivuwari, Henri Konan Bedie, yitabye Imana ejo kuwa kabiri mu ijoro. Minisitiri w’intebe wa Nijeri arahamagarira amahanga gutesha agaciro kudeta yabaye mu gihugu cye