gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Inkingo ibihumbi z’indwara z’abana, harimo imbasa n’iseru, ejo zageze mu ntara ya Gaza. Muri Kenya, polisi yataye muri yombi abantu ikekaho uruhare mw’iyicwa ry’umukinnyi ngororamubili w’Umuganda. Etiyopiya yaraye isinyanye na Somaliland amasezerano ayemerera gukoresha icyambu cyayo cya Berbera
Iwanyu mu ntara
Ijwi ry'Amerika ribahishiye iki muri uyu mwaka mushya? Murabyumva muri aya makuru. Etiyopiya yaraye isinyanye n’intara ya Somaliland amasezerano ya mbere ayemerera gukoresha icyambu cyayo cya Berbera ku Nyanja Itukura.Umukuru w’igihugu cya Cadi yaraye ashyizeho minisitiri w’intebe mushya.
Amakuru y'Akarere
I Tel Aviv mu murwa mukuru wa Isiraheri havugwa ituze nyuma yuko umutwe wa Hamasi ugerageje kuwugabaho ibitero bya rokete. Muri Nijeri uyu munsi bizihije umunsi w’ubumwe waranzwe n’imikino yo gukirana baturana hasi. Muri ano makuru, tubafitiye n'umwanya wo kwipfurizanya umwaka mwiza
Amakuru ku Mugoroba
Indege itwara abagenzi y’Ubuyapani yahiye mu gihe yasakiranye n’indege y’abasirikare barinda inkombe z’inyanja ku kibuga cy’indege cya Haneda mu murwa mukuru Tokyo. I Tel Aviv mu murwa mukuru wa Isiraheri hagarutse ituze nyuma yuko umutwe wa Hamas ugerageje kuwugabaho ibitero bya rokete.