gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Rwanda: Jean Baptiste Mugimba ufungiye jenoside arashinja gereza ya mageragere kumukorera iyicarubozo Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo inyeshyamba za CODECO zishe abaturage 10 mu ntara ya Ituri Abantu 138 bamaze kwandura ubushita bw’inkende mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Kongo
Murisanga
Uburyo bwo kugumana umutuzo ukirinda umunaniro wo mu bitekerezo ni kimwe mu byo ikigo cyita ku bantu bavukana ibibazo bya Autisme mu Rwanda giherutse guteguraho iminsi itatu y’ibiganiro. Mu kiganiro Murisanga, turagaruka ku byavuzwe muri ibyo biganiro, n’uko ikibazo cya Autisme cyifashe mu Rwanda
Amakuru ku Mugoroba
Mu Rwanda bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi barashinja leta kubambura ubutaka RDC: Abakora Uburaya mu mujyi wa Uvira bahuguriwe kwirinda ubushita bw’inkende Umutwe wa Hezbollah na guverinema ya Irani barashinja Isirayeli gushwanyuza ibyuma bikoreshwa n’abarwanyi ba Hezbollah mu itumanaho.