gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Muri RDC imiryango itanga imfashanyo ivuga ko abagore 1500 bahunze intambara bafashwe ku ngufu mu nkambi z'impunzi ziri hafi ya Goma. Mu Burundi, ababyeyi bari mu myiteguro y'umwaka w'amashule utangira kuri uyu wa mbere. Naho Mali, Niger na Burkina Faso, basinyanye amasezerano yo gutabarana.
Iwanyu mu ntara
Leta ya Congo-Brazzaville yamaganye amakuru yavugaga ko habaye kudeta muri icyo gihugu. Abagore bagera ku 1500 bahunze intambara muri teritware za Masisi na Rusthuru muri Kongo bafashwe ku ngufu aho bahungiye mu nkengero za Goma. Mu Burundi, umwaka w’amashuli 2023-2024 watangiye kuri uyu wa mbere.
Murisanga
Murisanga. Uyu munsi turaganira n'umunyarwenya Eugene Musengimana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi rya Prof Mbata. Yaretse umwuga we muri televiziyo i Kigali yiyegurira gukora urwenya mu buryo bita "stand up" kandi biramutunze. Twamwigiraho iki mu rwego rwo kwihangira imirimo no gukoresha ubwenge bwacu?
Amakuru y'Akarere
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imirambo y'abiciwe mu myigaragambyo iheruka kuba muri icyo gihugu, yashyinguwe kuri uyu wa mbere, bamwe mu bapfushije ababo banze kuyitabira. Inama rusange ya LONI izahuza abategetsi b’ibihugu binyuranye ku isi muri iki cyumweru i New York muri Amerika.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Rwanda, urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwategetse ko abantu 6 bakurikiranyweho iyicarubozo muri gereza yaho bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ababuze ababo mu myigaragambyo i Goma banse ko leta ishyingura imirambo y’ababo. Amerika na Irani bahanahanye imbohe