gahunda y'itangazamakuru
05:30 - 05:59
Amakuru mu Gitondo
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bishe abantu 41 barimo abanyeshuli 38 mu gitero bagabye ku ishuri ryisumbuye riri mu karere ka Kasese kari mu burengerazuba bw’igihugu. Bamwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda baravuga ko bamaze gutera imbere mu kwikorera imirimo itandukanye irimo ubucuruzi.
18:00 - 18:29
Amakuru y'Akarere
Mu Rwanda abaturage 80 batuye hafi y’ikimoteri cya Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali basaba kwimurwa. Abaturage bo muri Mali bazindukiye mu itora ryo kwemeza cyangwa guhakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Mu murwa mukuru wa Sudani, hatangiye agahenge k’amasaha 72 hagati y’abahanganye.