Amakuru y'Ijwi ry'Amerika muri kano gatondo: Perezida Biden Arasaba Ubushinwa Kudashigikira Uburusiya. Umuhinga wa ONU avuga ko reta ya Irani yagandaguye abantu 280
Mu Rwanda urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba rwahanishije Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 Rwamuhamije ibyaha bya jenoside yo mu 1994. Ibyaha arabihakana, yahise ajuririra ibihano.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima #OMS rivuga ko mu mwaka wa mbere icyorezo cya Covid 19 kibasiye isi, umubare w’abantu bagira ubwoba n’agahinda kenshi wiyongereye ku rugero rwa 25 ku ijana.
Mu Rwanda, urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga alias “Cyuma Hassan" akomeza igihano yari yakatiwe n'urukiko rukuru cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Amakuru ashyushye yo mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Aha tubaha n’ubusesenguzi ndetse n’ibisobanuro byihariye ku makuru agezweho.