gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Muri Kongo, abaturage bigaragambije bamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC). Mu Burundi, abaturage bafite ubwoba ko icyorezo cya kolera gishobora kwaduka kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi meza no kutagira ubwiherero. Umubare w'abatuye Ubushinwa wagabanutseho abantu hafi miliyoni.
Amakuru y'Akarere
Muri Kongo abaturage bo muri Kivu ya ruguru bigaragambije basaba ko ingabo za EAC ziva mu gihugu. Abaturage bo muri Kominie Nyanza-lac baratinya ko korera ishobora kwaduka. Muri Somaliya, ubushakashatsi buheruka gukorwa burerekana ko abaturage bahahamuwe cyane n’intambara zidasiba mu gihugu. .
Amakuru ku Mugoroba
Mu mujyi wa Goma/RDC habaye imyigaragambyo isaba ko ingabo za EAC, zasubira mu bihugu byazo. Abaturage bo mu ntara ya Makamba mu Burundi bafite ubwoba bwa korera biturutse ku bibazo by’amazi meza n’ibijyanye n’isuku. Muri Somaliya, ubushakashatsi bwerekana ko abaturage bahahamuwe cyane n’intambara.