gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Umwe mu badepite b’Amerika araburira ko bishoboka ko umutekano w’igihugu waba uri mu kaga. Perezida Tayyip Erdogan wa Turukiya yatangaje ko yiteguye gufatanya na Misiri gusana akarere ka Gaza. Abahanga mu bumenyi bw’umugabane w’Aziya barasaba ko Ubushinwa bufatirwa ibihano bishya by'ubukungu.
Iwanyu mu ntara
Muri Kongo, abaturage bakomeje guhunga santere ya Sake kubera ubwoba baterwa n’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC. Muri Canada, urwego rw’ubugenzacyaha rw’igihugu rurarega umupolisi witwa Eli Ndatuje kwibira amabanga Leta y’u Rwanda. Mu Burundi hadutse indwara y’amaso yandura cyane.
Amakuru ku Mugoroba
Abasirikare babiri b’Afrika y’Epfo bari mu ngabo za SADC bishwe n'igisasu hafi y'umujyi wa Goma muri Kongo. Mu banyamakuru bishwe bari mu kazi muri 2023, abarenga 70 % ni Abanyapalestina. Inama y'umuryango w'ubumwe bw'Afrika izaganira ku buryo umugabane wavuga rikumvikana mu ruhando rw’amahanga. .