gahunda y'itangazamakuru
Murisanga
Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse babayeyo bate? Benshi bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo ubukene bukabije, indwara zidakira, ubumuga, kutagira amacumbi, ihungabana n’ibindi. Ibyo n’ibindi ni byo twibandaho mu kiganiro Murisanga.
Amakuru y'Akarere
Leta ya Malawi yategetse impunzi zose ziba mu mijyi y’igihugu itandukanye, kujya mu nkambi ya Dzaleka. Umunyapolitiki Christopher Kayumba, agiye gusubizwa mu nkiko z’u Rwanda. Umusore w’imyaka 21 ashinjwa kumena amabanga akomeye y’igisirikare cy’Amerika, uyu munsi aragezwa imbere y’ubutabera.
Amakuru ku Mugoroba
U Rwanda rwasabye LONI guharanira Ko imvugo ya ‘Never Again’ iba impamo. Uburundi biheruka gukuraho imwe mu misoro ku biribwa bitumizwa mu mahanga. Umusore w’imyaka 21 watawe muri yombi ashinjwa kumena amabanga akomeye y’igisirikare cy’Amerika, uyu munsi aragezwa imbere y’ubutabera.