gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Muri Reta zunze ubumwe z'Amerika, Abarepubulikani bashaka gukura Biden ku butegetsi. Abaturage bahoze batuye mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi baravuga ko bugarijwe n’inzara kubera ko batagihinga. U Rwanda ruritegura gutangira gukoresha amashanyarazi akomoka ku ingufu za nikleyeri.
Murisanga
Wumva ute imvugo y’uko hari imirimo imwe n’imwe yagombye gukorwa n’abagabo gusa cyangwa abagore gusa? Impamvu zawe ni izihe? Urisanga mu kiganiro na Madame Antoinette Hagenimana. Azi ibisingizo by’inka binyuranye nk’amahamba abihamagaro, ibyisigo, amabanga, myoma n’amazina y’inka n'ibindi.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Burundi, leta yahagurukiye ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka. Mu Rwanda, abaturage bo mu karere ka Rubavu basizwe ku gasi n’ibiza by’imvura basaba leta kubafasha kubona aho baba. Muri Kongo, urukiko rusesa imanza, rusumba izindi, rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Jean-Marc Kabund.