gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Inama ya ONU ishinzwe amahoro n’umutekano yatangaje ko ihangayikishijwe n’imvururu zikomeje gukaza muri Kongo. Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye kohereza abasirikare 2900 muri Kongo. Abashinzwe kwamamaza Perezida Joe Biden bahagaze ku cyemezo bafashe cyo gukoresha urubuga mpuzambaga rwa TikTok.
Iwanyu mu ntara
Mu Rwanda, ubushinjacyaha bwasabiye ibihano birimo gufungwa burundu abaregwa ibyaha by’iyicarubozo mu magereza yo mu Rwanda.Umuhuza w’Abarundi, arahamagarira Abarundikazi guharanira uburenganzira bwabo. Croix Rouge ivuga ko ibisasu byatewe I Goma na Sake byahitanye abantu 24, bikomeretsa abandi 248.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Rwanda, urukiko rukuru rwa Nyarugenge rurumva kuri uyu wa Gatatu ubusabe bwa Madame Victoire Ingabire, bwo gukurwaho ubusembwa bw’icyaha. Umutwe wa M23 uratangaza ko witeguye kubohora umujyi wa Sake ukarinda abaturage ibisasu. FERWAFA yahagaritse Umunyekongo ukinira Rayon Sports yo mu Rwanda.