gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Ikipe ya Kotedivuwari yaraye yegukanye igikombe cya CAN mu marushanwa yaberaga iwayo. Abakora ubucuruzi burebana n’imyidagaduro ku kiyaga Tanganyika barataka igihombo Muri Senegali abantu batatu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatewe no kwigiza inyuma igihe cy’amatora kuzageza mu kwa cumi n’abiri.
Iwanyu mu ntara
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu Rwanda rwasubukuye urubanza rw’abaregwa iyicarubozo mu magereza. Umuhuza w’Abarundi ahamagarira Abarundikazi kudakomeza gusaba gutabarwa bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe ahubwo bakabuharanira. Kotedivuwari yegukanye igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru.
Amakuru ku Mugoroba
Mu kwezi kumwe, ibisasu byishe abantu 28, naho abarenga 240 barakomeraka muri Sake na Goma. Umunyakenya Kelvin Kiptum wari uwa mbere ku isi mu kwiruka marathon (42km) n’umutoza we Gervais Hakizimana bahitanywe n’impanuka y'imodoka. Intambara ya Isiraheri na Hamas yishe abanyamakuru 85 muri Gaza.