gahunda y'itangazamakuru
05:30 - 06:00
Amakuru mu Gitondo
Abayisilamu mu bice bitandukanye byo kw'isi, kuri uyu wa gatatu, boshoje igisibo gitagatifu cya Ramazani. Uburundi buracyafite urugendo rurerure mu bijyanye no gutangaza amakuru n’ibikenewe mu gusakaza itumanaho rigezweho.Kuri uyu wa gatatu, Ukraine yarashe “drone” mu Burusiya, ihitana abantu batatu
13:00 - 13:29
Iwanyu mu ntara
Muri Kongo, abayisilamu bakuwe mu byabo n’intambara batuye mu mujyi wa Goma bizihije umunsi wa Eid El Fitr. Itumanaho rya interineti mu Burundi rikomeje kuba ingorabahizi. Urugomo n'ubwicanyi muri Sudani byatumye abantu ibihumbi biganjemo abana, bahungira mu gihugu gituranyi cya Sudani y’Epfo