gahunda y'itangazamakuru
Murisanga
Twabatumiriye Alexis Ngabo Karegeya azwi nk’Ibere Rya Bigogwe. Iri zina arikomora ku musozi witwa Ibere rya bigogwe mu gace kazwi cyane nka Bigogwe. Muri iyi minsi aka gace karasurwa cyane nyuma yuko uyu musore uhakomoka atangiriye kuhamamaza yibanda ku bikorwa by’ubworozi bw’inka n’ibizikomokaho.
Amakuru y'Akarere
Nyuma y'uko Banki y'Abaturage mu Rwanda (BPR) yihuje na banki ya KCB Rwanda, bamwe mu baturage barinubira ko serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga zitanoze.Muri Amerika, umushinjacyaha wihariye, Jack Smith yategetse Mike Pence wahoze ari Visi-Perezida w’umukuru w’igihugu gutanga ubuhamya
Amakuru ku Mugoroba
Mu nkambi y’impunzi ya Mahama, mu Rwanda, urubyiruko rurangiza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ruracyafite ingorane zo kubona akazi. Guhera tariki ya 9 z’uku kwezi kwa 2 amavuriro yose y’Amatorero y’Abaprotestanti mu Rwanda, abujijwe kugira umuntu akuriramo inda ku bushake.