gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Uhagarariye Reta y'Uburundi, yasabye urukiko rw’ikirenga guhanisha Alain Guillaume Bunyini, wahoze ari minisitiri w’intebe, gufungwa ubuzima bwe bwose. Mu Rwanda, hari abaturage batuye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda basaba ubutabera, ku bikorwa by’urugomo bakorerwa na bagenzi babo.
Murisanga
Mu mwaka wa 2000 Kongre ya USA yemeje itegeko rigamije gufasha Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara gutera imbere mu by’ubukungu no gutsura imikoranire y’ibyo bihugu n’Amerika mu by’ubucuruzi biciye mu masezerano yiswe AGOA. Turareba icyo ayo masezerano amaze kugeza ku mugabane w’Afurika.
Amakuru ku Mugoroba
Mu karere ka Karongi mu Rwanda hari abaturage bataka inzara itadohora. Muri Musanze ho banywa amazi ya Mukungwa. Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo, b’Amerika n’Ubuhinde, bahuriye mu biganiro n’i New Delhi. ONU ihangayikishijwe n’imyuzure yasize abantu iheruheru muri Somaliya.