gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Umunshumba wa Kliziya Gatolika Papa Fransiko yatuye igitambo cya Missa ku kibuga mpuzamahanga cya Ndolo I Kinshasa. Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Kongo mu Monembwe burasaba abasirikare kwirinda imvugo zivangura no kubahirza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu mu bihe by’intambara.
Murisanga
Murisanga mu kiganiro kuri gahunda y'ubufasha mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere isangano ry’abari n’abategarugori baharanira amajyambere y’icyaro mu Rwanda riheruka gutangiza. Ifasha abatishoboye, cyane cyane urubyiruko rwiganjemo abakene batagira akazi, abakora akazi k’uburaya, n’abandi.
Amakuru y'Akarere
U Rwanda rwijihije umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu. Muri Kongo abantu barenga miliyoni imwe bitabiriye misa yasomwe na Papa Faransisiko. Muri Guineya Equatoriale, Perezida Teodoro Obiang Nguema, yashyizeho uyu minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore mu matekaka y’igihugu cye.