Nyuma y'inama yahuje Amerika n'Afurika, Perezida w'u Burundi azahindura ingendo y'imiyoborere ku buhe buryo? Ese ubuhahirane hagati y'Amerika n'u Burundi buzavugururwa bute?
Ibi ni ibibazo byagarutsweho cyane mu nama ya mbere hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Afurika yabereye i Washington DC yayobowe na Perezida Barack Obama ubwe, mu minsi itatu ku mataliki ya kane kugera ku ya 6 y’ukwa munani 2014.
Mu bakuru b’ibihugu b’Afurika hafi 50 bitabiriye iyo nama harimo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza n’uw’u Rwanda Paul Kagame, baje baherekejwe n’abayobozi bakuru ndetse n’abanyemari.
Iyo nama irangiye, Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yakiriye, aho yari acumbitse hano I Washington DC, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi, bagirana ikiganiro kihariye. Ni cyo Ijwi ry’Amerika ribagezaho, ku buryo burambuye, mu kiganiro Dusangire Ijambo.
Your browser doesn’t support HTML5
Perezida Nkurunziza Pierre Azahindura Ingendo Ate?